Kizito Mihigo - Uzabe intwari - #Rwanda heroism song

  • R/Mwana wanjye uzabe intwari, ndagukunda kandi nkunda u Rwanda, niyo mpamvu ngiye kurugutura. Uzarubere intwari, uzabe ingenzi. Uzabe ingenzi wunganire Imanzi, uzabe ingenzi wuse ikivi cy'Imena.
    1. Kibondo, ngiyi impano iruta izindi, igihugu cyacu Imana yaduhaye tutabiyisabye tutanabihisemo. Twavutse dusanga turi abanyarwanda. Dusigasire uwo murage mwiza twahawe n'iyaduhanze idukunze, ikatwifuriza ineza ikaturaga umunezero. Mwana wanjye, saro ryanjye, ntuzabogore ayo mata y'urwererane mu nkongoro y'ibwami, umwami uruta abandi yaduterekeye ku ruhimbi.
    Ese ndate u Rwanda ngeze hehe? Iyi mpano irenze kuririmbwa, ko uwo tuyikesha ari We muhanzi! Umuhanzi mukuru ni Imana.
    2. Mwana wanjye aho uzajya uba uri hose, ujye wibuka ko nawe uhamagariwe kuba intwari. Ubutwari twese buratureba. Ntibikiri iby'abayobozi b'igihugu bonyine cyangwa ingabo zikirinda. Nawe muganga ba intwari uvura abantu, mwarimu nawe, urere uzirikana cyane ko ari wowe mushumba w'intwari z'urwejo.
    Niba uri Umuhanzi w'indirimbo, bizakubere inzira y'ubutwari
    Niba uri umukinnyi w'umupira, bizakubere inzira y'ubutwari
    Wowe mworozi nawe muhinzi, bizakubere inzira y'ubutwari
    Wowe usudira nawe mukanishi, bizakubere inzira y'ubutwari
    Padiri, Furere n'umubikira, bizakubere inzira y'ubutwari
    Pasitori, porofete na Shehe, bizakubere inzira y'ubutwari
    Wowe ushinzwe isuku n'isukura, bizakubere inzira y'ubutwari
    Wowe utwara abantu mu muhanda, bizakubere inzira y'ubutwari

    Category : Algeria Music Videos

    #kizito#mihigo#uzabe#intwari#rwanda#heroism#song

    0 Comments and 0 replies
arrow_drop_up